Print

Antonio Rudiger yatangaje ko abakinnyi barambiwe umutoza Maurizio Sarri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 February 2019 Yasuwe: 2505

Uyu myugariro yavuze ko abakinnyi bose bataye icyizere ndetse bananiwe mu mutwe kubera imitoreze ya Maurizio Sarri.

Uyu myugariro ukomoka mu Budage,yavuze ko abakinnyi ba Chelsea FC bameze nk’abanyeshuli bategekwa kumva umwarimu umwe umunsi wose.

Yagize ati “Tumeze nk’umuntu uri ku ishuli igihe cyose uri kumva umuntu umwe.Birakugora cyane ariko uba ugomba gukora akazi kawe.Dukora imyitozo buri munsi dushaka kwitwara neza buri munsi.Kuri iyi nshuro ntabwo ari ikibazo cy’imitoreze ahubwo twatakaje icyizere.Turi kwitwara nabi cyane.

Umutoza Maurizio Sarri uri mu mazi abira,yahawe ikizamini cyo gutsinda imikino 2 irimo uwa Tottenham na Manchester City kuri Final ya Carabao Cup,nayitsindwa azahita yirukanwa asimburwe na Giafranco Zola cyangwa Zinedine Zidane.


Abakinnyi ba Chelsea barambiwe Maurizio Sarri