Print

Umuraperi ukomeye muri Uganda usanzwe ari inshuti ya Eddy Kenzo yarashwe[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2019 Yasuwe: 2328

Uyu musore usanzwe akundwa na benshi mu byamamare harimo na Eddy Kenzo inshuti magara ye, Davido n’abandi, hari Inyandiko yashyizwe ku rukuta rwa Facebook rw’uyu musore w’imyaka 25 igaragaza ko yarashwe n’umuntu utamenyekanye, agahita ajyanwa mu bitaro igitaraganya agitera akuka.

Ubutumwa bugira bui “Gravity Omutujju yarashwe n’uwitwaje imbunda utamenyekanye. Amasengesho yanyu arakenewe.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Polisi nayo yemeje iraswa ry’uyu musore. Umuvugizi wa Polisi muri Wamala, Norbert Ochom, yatangaje ko uyu muraperi yarashwe n’umurinzi wo kuri Sitasiyo ya essence mu gace ka Bukuyu mu Karere ka Kassanda.

Uyu murinzi ukekwaho kurasa Gravity Omutujju bivugwa ko yitwa Amos Muhebwa ariko Polisi yavuze ikiri gutohoza amakuru neza ngo imenye icyatewe iki gikorwa.

Uyu muhanzi yarashwe ahantu habi cyane aho biri gutera benshi impungenge kuko bamusatuye inda.


Comments

21 February 2019

nukuri turamusengera


gatera 21 February 2019

Erega mu Rwanda tujye dushimira Imana kubera ko haba ubwicanyi buke cyane.Muli Uganda,Kenya,South Africa,Mexico,etc...baricana cyane.Ugirana ikibazo gito n’umuntu,agashaka umuntu ufite imbunda akaza akakwica.Akenshi bapfa amafaranga,abakobwa,ubuhemu,ishyari,etc...Abantu benshi muli iyi si bakora ibyo Imana itubuza.Nicyo gituma isi ifite ibibazo byinshi:Intambara,ubusambanyi,ruswa,ubujura,akarengane,etc...Umuti uzaba uwuhe?Imana yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko bible ivuga ahantu henshi.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Hanyuma isi ibe paradizo.