Print

Abasirikare bo mu Burusiya bakuriweho gukoresha Telefone ngendanwa zizwi nka Smartphones

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2019 Yasuwe: 1951

Iki cyemezo cyafashwe n’Inteko ishinga amategeko yo muri iki gihugu ribuza abakora mu gisirikare no muri Minisiteri y’ingabo, gutunga Telefoni ngendanwa ishobora gufata amafoto, Videwo no kujya ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko BBC ibitangaza, ngo abo basirikare babujijwe kwandika amakuru yerekeye igisirikare no kuvugana n’abanyamakuru.

Abadepite barenga 400 ku 450 b’Inteko Nshingamateka y’u Burusiya, DUMA, bashyigikiye iryo tegeko ku wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019.

Telefoni zo guhamagara no kohereza ubutumwa ziremewe ariko “tablettes” na “laptops” nabyo byabujijwe.

Iryo tegeko ritegerejwe gushyikirizwa sena mbere y’uko ryakwemezwa, rigashyirwaho umukono na Perezida, Vladimir Putin.

Abategetsi b’u Burusiya bavuga ko iyo ngingo ikenewe mu kubungabunga amabanga y’igisirikare, ngo ntajye mu bigo by’iperereza ry’ibindi bihugu.

Mu myaka mike ishize ngo amwe mu makuru yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yatumye hamenyekana ko abasirikare b’u Burusiya bari mu Burasirazuba bwa Ukraine no muri Syria, ukuri kunyomoza ibyo abayobozi bavugaga ko nta bariyo.

U Burusiya ngo sicyo gihugu cya mbere giteye intambwe mu gushinga amategeko akura ukwidegembya ku basirikare mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ku bw’impamvu z’umutekano.