Print

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no gukuraho agahigo ka Usain Bolt wo muri Jamaica ufite agahigo ko kwiruka cyane kurusha abandi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2019 Yasuwe: 3827

Rudolph Ingram Junior yatangiye kwiruka afite imyaka ine nyuma yo kureba irushanwa rya Olympique. Iki gihe yari yajyanye na se, Ingram Senior. Ikizere cye cyose yakigize nyuma yo kubona uburyo abandi birukamo.

Papa we mu magambo ye yagize ati "Namuha ibikoresho byose bikenewe kugira ngo abe umuntu udasanzwe,uyu ni umwana wanjye, kandi nterwa ishema n’ibikorwa bye ntabwo nkunda kubivuga ariko numva ko ari umwe muri miliyoni y’abana.” Aya ni amagambo Rudolph Ingram Sr yatangarije ABC News.

Icyakoze uyu mwana afite n’indoto zo gukina umupira w’amaguru kuko na byo arabishoboye.

Ibitangazamakuru byinshi biratangaza ko Rudolph Ingram Junior nakomereza kuri uyu muvuduko, azaca agahigo Usain Bolt yari afite,uyu mugabo wo mu gihugu cya Jamaica yirutse metero 100 mu masegonda 9:69.Ubusanzwe uyu mwana akina n’umukino wa Rugby.

Biravugwa ko nakomeza gutya azaca agahigo ka Usain Bolt wiruka metero 100 mu masegonda 9:69


Rudolph Ingram Jr na Papa we Rudolph Ingram Sr