Print

Ikigo cyafashaga abana batishoboye cyubatse mu gishanga nacyo cyatangiye gusenywa

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2019 Yasuwe: 2482

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019 nibwo abasore b’inkorokoro bazindukiye ku nyubako zo muri iki kigo bitwaje amapiki n’imitarimba babucyereye gushyira hasi amazu yubatsemo arimo n’iy’umuturirwa ari nayo bahereyeho.

Muhire Bernard ushinzwe umutungo w’iki kigo avuga ko bishakiye abasenya kugira ngo barebe ko hari icyo baramira ku byari bigize izi nyubako, nyuma yo kubwirwa n’ubuyobozi bw’umujyi ko buzizanira abahasenya maze iki kigo kikiyishyurira fagitire.

Yagize ati “ Icyo turimo gukora ubu ni ibijyanye n’ibyo leta yadutegetse byo gukuraho ibikorwa byacu kuko yatubwiye ko tutabikuyeho baza kubyikuriraho bakaduha fagitire kandi tubikuyeho neza byaba ari inyungu zacu.Niyo mpamvu twatangiye gusenya buhoro dukuraho ibikoresho neza kugira ngo turebe ko hari icyo twaramuramo.”

Yavuze ko Umujyi wa Kigali wabandikiye ubaha iminsi itanu yo kuba bakuye ibikorwa byabo mu gishaga ariko bikorwa badahawe ingurane kandi bari bafite ibyangombwa bibemerera kuhakorera.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bakimara kumenyeshwa ko bagomba kwimura ibikorwa byabo ngo bahise bagura ikibanza cyo kuzabyimuriramo ku Gisozi, ariko bakaba batarahabwa ibyangombwa bibemerera kuhubaka.

Muhire yakomeje agira ati: “ Ubu nta hantu dufite ho kwerekeza,dufite ikibazo gikomeye cy’aho tuzezekeza abana nibava ku mashuri baje mu biruhuko.”

Akomeza avuga ko bagerageje guhisha abana bari ku ishuri ibyabaye mu kigo cyabo kugira ngo batagira ikibazo cy’ihungabana bikabasubiza inyuma mu masomo yabo.


Comments

Boringo 22 February 2019

Birababaje cyane pe! Ese buriya nk’ibi bikorwa ntibari bakwiye gutanga igihe cyegeye imbere kugira ngo nibura transition y’abo bana ikorwe neza. Ni igitangaza kweli!