Print

Uburundi bwongeye gushotora u Rwanda burushinja kwirukanisha ingabo zabwo muri Somalia mu butumwa bwa AMISOM

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2019 Yasuwe: 5449

Nkuko ikinyamakuru BBC kibitangaza, Abasirikare b’Abarundi barenga 5000 nibo bari mu bikorwa byo guhagararira amahoro muri Somalia, mu muryango wa AMISOM w’ishirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika, kuva mu 2007.

Kugabanya umubare w’abasirikare ba AMISOM muri Somalia byari bimaze kuvugwa bitewe n’uko umutekano muri Somalia usa n’urimo kugaruka buke buke.

Minisitiri w’Ingabo w’u Burundi Emmanuel Ntahomvukiye,yabwiye inteko ishinga amategeko y’Uburundi ko abasirikare b’Uburundi aribo bari bafite ibirindiro ahantu habi,hafi y’inyeshyamba za Al Shabab nyinshi,ariko batunguwe no kumva AMISOM ifata umwanzuro wo kubagabanya.

Ntahomvukiye yavuze ko bandikiye ibaruwa ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika baryumvisha ko rigomba kureka abasirikare b’Uburundi bakaguma mu birindiro byabo kugeza igihe umutekano ugarukiye burundu muri Somalia.

Ntahomvukiye abajijwe icyaba cyateye aba basirikare b’uburundi kwirukanwa muri Somalia umutekano utaraboneka,yabwiye inteko ishinga amategeko y’Uburundi ko ari urwango rw’igihe kinini iki gihugu gifitiwe Pierre Buyoya wahoze ayobora u Burundi, akaba akuriye ishyirahamwe ry’Ubumwe bwa Afrika muri Mali n’akarere ka Sahel, hamwe n’igihugu cy’ u Rwanda.

Ntahomvukiye avuze ko inama zose muri uyu mugambi wo kubangamira ingabo z’ u Burundi ngo zibera mu gihugu cy’u Rwanda.

Ubrundi bushinja igihugu cy’u Rwanda kuba kiri inyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu 2015, hamwe no gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Burundi, ibintu Leta y’u Rwanda ihakana yivuye inyuma.

Leta ya Somalia ivuga ko igikeneye ko abasirikare bose bari muri AMISOM baguma muri icyo gihugu ndetse Perezida wayo, Mohamed Abdullahi Mohamed, akaba aheruka kugenderera ibihugu bifite ingabo mu gihugu cye birimo n’u Burundi.

U Burundi buvuga ko bwababajwe n’ basirikare babwo igihumbi bagomba kugabanywa, bavanwa mu bahagarariye ibihugu byose biri muri AMISOM ari byo u Burundi, Kenya, Uganda, na Djibuti, nk’uko ngo byari byarumvikanyweho ndetse ngo guhera Ejo hagombaga gutaha ingabo 200 hanyuma izindi 800 zikajya zitaha mu byiciro.


Comments

27 February 2019

kugabanya abasirikare muri somalia ntabwo byakozwe na Mr petero ndetse nu rwanda kko AU ifite ubuyobozi ,biba byaganiriweho kumpande zose ,ntampamvu rero yogutera itiku ,kandi mugoba namwe kubyiyumvisha nibintu byomvikana ,kko si AU yabikoze gusa, na UN yarabikoze kandi ibihugu byumvise ko aringombwa kandi ntakibazo kirimo gusubira iwacu nabyo nibyiza kko nabaturage bigihugu runaka kiba gikenewe kurindwa


22 February 2019

Aliko abayobozi buburundi, wagirango bafite igipimo kimwe cyubwenge u Rwanda se rufite nyungu ki yo kugirango ngo abasirikare buburundi baveyo ko u Rwanda nta basirikare rufite muli Somalia uwari kuba afite ubushobozi bwo kubagambanira, yali gusaba ko bose bavayo, bavuga nkabadatekera. ubu bifuza ko muli Somalia haguma kubura amahoro ngo bakomeze bibonere amadolari *


Kagaju 22 February 2019

Abayobozi b’uburundi ni ibitambambuga ku Rwanda? Usitaye ati ni Urwanda ni mudutabare. Ubwenge buke buvunisha amaguru.


Emmanuel 22 February 2019

Paul Buyoya nuwahe se kandi? cyangwa ni Petero Buyoya wahoze ari perezida w’ Uburundi


Charles 22 February 2019

Ariko se, aba bo bazakomeza kutwitwaza kuzageza ryari? Bahagurutse bagakora ndetse bakanumvikana bakareka kuduhumeka, ibyorwose wapi !!

Muduhe amahoro pe!! Twe tuzi iyo twavuye tuzi n’aho turi kujya!! Barundi bavandimwe murasambe neza munipfire rwiza ariko mwitwitwaza rwose.

Ahubwo musenge Mukama abafashe n’aho ubundi rwose ni nk’ agakino k’abana, ntaho byageza abantu. Nongere nti twe tuzi iyo twavuye tuzi n’aho turi kujya.