Print

Mu birori byakataraboneka reba akayabo k’amamiliyoni igikomangoma Harry na Meghan bakoresheje mu kwitegura umwana wabo w’imfura[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 February 2019 Yasuwe: 4458

Ni mugihe aba bombi bamaze hafi amezi umunani bakoze ubukwe.

Meghan Markle w’imyaka 37 yageze i New York ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yagiyeyo ku butumire bw’inshuti ze zamuteguriye ibirori bya Baby Shower byayobowe na Amal Clooney[w’imyaka 41] na Serena Williams wa 37.

Mail Online yatangaje ko, Meghan yagiye i New York muri baby shower nyuma y’ibindi birori byari byitabiriwe na Gayle King na Jessica Mulroney. Yagiye mu ndege ye bwite ya Gulfstream G450 yishyuwe amadolari 250,000[asaga miliyoni 245Frw].

Muri Kanama 2018, Meghan nabwo yagiye muri Canada i Toronto mu ndege ya Air Canada agiye gusura inshuti ye magara Jessica Mulroney.

Ibirori bya Baby Shower byo kwitegura umwana wa Meghan byabereye mu cyumba cyakodeshejwe amadolari asaga 75,000 muri The Mark.

Ni ukuvuga ko mu ngendo gusa n’icyumba cyabereyemo ibirori hatwaye ibihumbi 325000 by’Amadolari angana na Miliyoni 292,464,250 z’Amafaranga y’u Rwanda udashyizemo impano zatanzwe,ibyo kurya no kunywa.

Abana ba Prince George, Princess Charlotte na Prince Louis bagiye bavukira mu Bitaro bya St. Mary’s Hospital.

Meghan n’umugabo we bashobora kuzabyarira muri Frimley Park Hospital muri Surrey.

Iyi niyo ndege Meghan yagiyemo wenyine