Print

Kenya:Kubera ubwiza umwana w’umukobwa w’imyaka 13 afite bwatumye asambanywa ku ngufu n’abagabo 10 bamusimburanwaho igihe kingana n’icyumweru

Yanditwe na: Martin Munezero 22 February 2019 Yasuwe: 10649

Umukobwa wakorewe aya marorerwa afite imyaka 13 y’amavuko , ahamya ko yafashwe ku ngufu ndetse asambanywa n’abagabo 10 bamusamburanaho, mu gihe kingana hafi y’icyumweru cyose afungiranye mu nzu y’umwe mu bamusambanyaga ariko ntabwo ubuyobozi bwo muri ako gace bwamenye ibyari biri gukorwa n’izo nkozi z’ibibi.

Umukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu n’abo bagabo mu masaha ya saa moya za ni mugoroba (7:00) hari kuwa Gatanu ubwo nyina yamutumaga mu gasantere kari hafi y’iwabo.

Avuga kandi ko yaje gusubira mu rugo iwabo arimo kurira cyane nibwo ababyeyi be bamubajije icyo yabaye ahita ababwira iby’ayo mahano.Nibwo bahise bamujyana ku bitaro gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Referral .

Umuvugizi wa polisi muri ako gace Geoffrey Walumbe yemeje aya makuru, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gashyantare ku masaha ya nimugoroba ndetse anavuga ko umwe mu bacyekwa yatawe muri yombi.

Ati”Ubu twataye muri yombi umugabo w’imyaka 24 y’amavuko wari ushinzwe gusoresha amagare kuko mu nzu ye niho umukobwa yakuwe ndetse ubu yatangiye kubazwa.”

Walumbe yavuze ko polisi yatangiye gukora iperereza kuri icyo kibazo bahereye ku itariki umukobwa yaburiyeho .Bivugwa ko iwabo bamubuze guhera tariki 9 Gashyantare uyu mwaka ndetse na nyina ikibazo yakimenyesheje polisi nyuma y’iminsi ine umukobwa abuze.

Umwe mu baturage utuye muri ako gace yatangaje ko abo bagabo b’amabandi basanzwe bakora ibyo bikorwa bibi aho bakunze kwiba ndeste no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa beza mu gace.Akomeza uvuga ko kuri ubu abantu bose babatinya kuko nta watinyuka kubwira inzego zishinzwe umutekano ibikorwa byabo bibi nk’uko The Standard.


Comments

gatare 22 February 2019

Aya ni amahano.Bitwibukije ukuntu muli 1994 interahamwe z’abasore nyinshi zarongoraga umukobwa cyangwa umugore umwe zibanje kumushyira mu nzu.Bava kwica abantu bakamukuranwaho.Ubusambanyi nicyo cyaha gikorwa n’abantu benshi ku isi.Ni nacyo kizatuma millions and millions z’abantu babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Babikora mu rwego rwo kwishimisha.Gusa ni ukutagira ubwenge.Iyo ufashe umwana ku ngufu,bagufunga ubuzima bwawe bwose.Imana nayo ikazakwima paradizo.Kubera ibintu wakoze mu munota umwe gusa.This is stupidity.


Franco 22 February 2019

Babafate babakone.


22 February 2019

Kwibeshya bibaho ariko biba bibabaje gusohora inkuru ifite umutwe utandukanye n’inkuru nyiri zina! Yatangiye ngo Tanzania!!!
Hepfo muri introduction uti ibi byabereye mu gihugu cya Kenya!!
Ubuse turamenya uyu mwana ari uwo mu kihe gihugu!
Gusa inkuru irababaje