Print

Chelsea FC yafatiwe ibihano bikarishye cyane kubera kwica amategeko ya FIFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2019 Yasuwe: 3067

Ikipe ya Chelsea yahagaritswe na FIFA mu gihe kigera ku mwaka w’imikino wose itagura cyangwa ngo igurishe abakinnyi,bivuga ko itazashora amafarnaga ku isoko ryo muri Kamena rihuruza amakipe menshi ndetse no muri Mutarama 2020.

Chelsea ntizemerwa kugurisha Eden Hazard usigaje igihe gito ngo arangize amasezerano,aho bizatuma bamwongeza akayabo k’umushahara ashaka cyangwa se azigurishe ku buntu mu ikipe ya real Madrid.

Chelsea yishe ingingo ya 19 yo mu gitabo cy’amategeko ya FIFA agenga ibijyanye no kugura abakinnyi bakiri bato,aho yaguze abakinnyi bato bagera kuri 29 ndetse yica itegeko rya 18 rya FIFA mu kugura abana 2 bakabije kuba bato cyane.

Nubwo hari amakuru Dailymail yatangaje ko iyi kipe y’I London yari izi ko izafatirwa ibi bihano ikabyitegura,hari andi avuga ko ishobora kujuririra mu rukiko rwa FIFA cyangwa urushinzwe gukemura imanza zijyanye na Siporo (Court of Arbitration for Sport).

Chelsea yafatiwe ibihano bikomeye kubera ko yaguze umukinnyi Bertrand Traore mu mwaka wa 2014 atarageza ku myaka 18 y’ubukure kandi FIFA ivuga ko nta mwana uri munsi y’iyi myaka ukwiriye kurenga ibirometero 50 uvuye iwabo.

FIFA yari imaze imyaka 3 ikora iperereza kuri iki kirego,yasanze aya makossa ya Chelsea ayihama niko kuyifatira ibi bihano.

Ishyirahamwe rya ruhago mu Bwongereza naryo ryaciwe akayabo k’ibihumbi 391,260 by’amapawundi kubera gufatanya na Chelsea mu igurwa ry’aba bana.

Chelsea igiye gukora ibishoboka byose yongerere amasezerano David Luiz, Olivier Giroud, Gary Cahill, Willy Caballero na Rob Green bazayarangiza mu mpeshyi y’uyu mwaka ndetse bigeye gutuma iha akayabo k’umushahara Eden hazard,Ruben Loftus Cheek na Callum Wilson Odoi bifuzwaga n’amakipe akomeye.

Chelsea ntiyemerewe gusinyisha Gonzalo Huguain na Matteo Kovacic yari yatiye igomba kubagora mu mpeshyi.


Bertrand Traore atumye Chelsea ifatirwa ibihano bikomeye