Print

Kabila yasabye amashyaka yishyize hamwe ayoboye gukomeza kumwubaha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2019 Yasuwe: 3865

Muri uyu muhuro wabereye mu nzu ya Kabila iri mu nkengero z’umujyi wa Kinshasa,ahitwa Kingakati,aba bayobozi bose uko ari 18 basabwe na Kabila gukomeza kumugandukira no gukora ibyo abawiye.

Buri muyobozi wese muri aba 18,yanyuze imbere ya Kabila,asinya ku rwandiko rwemera ko agiye kubaha uyu mugabo wayoboye RDC imyaka isaga 18.

Mu kwezi gushize nibwo Kabila yahererekanyije ububasha na Félix Tshisekedi watorewe kumusimbura mu matora yabaye mu Ukuboza 2018.

Umubano wa Kabila na Tshisekedi ni ntamakemwa ndetse mu minsi ishize barahuye basangira ifunguro bungurana ibitekerezo ku buryo bwo gushyiraho guverinoma nshya itajegajega.

Nubwo Kabila atakiri Perezida wa RDC,afite ijambo rikomeye kuko ishyaka rye FCC ryatsindiye imyanya 337 muri 485 y’Inteko Ishinga Amategeko mu gihe UDPS ya Tshisekedi yabashije kwegukana imyanya 32 gusa mu Nteko.

Ishyaka rya FFC ryashinzwe mbere y’amatora ya perezida wa RDC NK’ ihuriro rya politiki,ndetse biravugwa ko ryakozwe mu rwego rwo gusaranganya ubutegetsi na Tshisekedi.


Comments

Kabila 22 February 2019

Ubundi iyo buri wese atangiye kwivugira ibyo ashaka ku maradio, tweeter n’ibindi, nta kitwa discipline de parti ou de coalition byose bihinduka isupu.Ibi Kabila yakoze nibyo.Ahubwo yakoze ikosa ryo kutabasinyisha mbere.