Print

Nkurunziza yababajwe bikomeye n’ihagarikwa ry’abasirikare b’Aburundi bari mu butumwa bwa AMISOM binjirizaga igihugu amamiliyoni

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 February 2019 Yasuwe: 4932

Ikinyamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage cyanditse ko Perezida Nkurunziza yemeje ko izi ngabo z’Uburundi ziri mu butumwa bw’amahoro muri Somalia zafashaga igihugu kwinjiza amadovize.

Uburundi bwababajwe bikomeye n’uyu mwanzuro wa AU wo kugabanya izi ngabo muri Somalia bituma inteko ishinga amategeko ihamagaza Minisitiri w’Ingabo Emmanuel Ntahomvukiye ngo abahe impamvu zatumye uyu mwanzuro ufatwa.

Ntahomvukiye yabwiye inteko ishinga amategeko y’Uburundi ko abasirikare b’Uburundi aribo bari bafite ibirindiro ahantu habi,hafi y’inyeshyamba za Al Shabab nyinshi,ariko batunguwe no kumva AMISOM ifata umwanzuro wo kubagabanya ndetse avuga ko igihugu cy’u Rwanda n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu Pierre Buyoya bihishe inyuma y’uyu mugambi wo kwirukanwa kw’abasirikare 1000 b’abarundi mu butumwa bwa AMISOM muri Somalia.

Uburundi bwari bufite abasirikare basaga ibihumbi 5,432 muri Somalia,bafashaga igihugu cyabo kwinjiza akayabo ka miliyari 60 z’amafaranga y’Uburundi,akunganira ingengo y’imari ya Leta ariyo mpamvu Nkurunziza yababajwe bikomeye n’uko babirukanye.

Uburundi bwagaragaje agahinda gakomeye bwatewe n’uyu mwanzuro wa AU kuva kera,kuko mu minsi ishize bwohereje intumwa kuri perezida wa Misiri Abdel Fattah Al- Sisi uyoboye AU bumusaba kuburizamo iki cyemezo.

AMISOM yishyura umusirikare umwe w’Uburundi akayabo k’amafaranga 1,028 cy’amadolari ya US ku kwezi, angana na miliyoni 3 z’amafaranga y’Uburundi hanyuma Leta igakataho amadolari 200 kuri buri umwe.Aba basirikare bari bameze nk’isoko y’amadovize.

Muri 2017 nibwo AU yasabye ko Uburundi bwagabanya ingabo zabwo zisaga 1000 mu bihumbi 5000 biri muri Somalia,bitarenze Gashyantare uyu mwaka,cyane ko umutekano muri iki gihugu utangiye kugaruka ndetse n’ingabo z’icyo gihugu zahawe amahugurwa zikabona akazi.


Comments

nkotanyi 23 February 2019

Birababaje cyane ko Mavoka nta zindi mpuhwe yarafitiye somalia uretse kwisarurirayo amadorari gusa iby’umutekano wa somalia na abaturage bayo ntacyo bibabwiye uburundi bubabajwe nayo madorari ubundi se siyari ayo guhemba imbonerakure nibyo pita ahombye . yibagiwe aka kanya agasuzuguro yasuzuguye AU ndetse na UN ??? uretse ko nubundi discpline ya abasirikare na police b’uburundi igerwa ku masyi


sezikeye 23 February 2019

Nkurunziza ararangiye!!Ingabo yari afite muli Somalia niho yakuraga ama devises (US Dollars).Ndiwe nareka politike ngafata bibiliya, nkigana abayehova,nkajya mu nzira nkabwiriza ijambo ry’imana.Njya numva yiyita ngo ni umurokore.Politike ntijyana n’uburokore.
Kubera ko muli politike haberamo ibintu byinshi bibi.Ubu se yahakana ko atariwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi?Niba ashaka kuba umukristu wuzuye,nave muli politike.