Print

Uburundi bwiyemeje guhangana na AU yafashe umwanzuro wo kugabanya ingabo zabwo ziri muri Somalia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 February 2019 Yasuwe: 3860

Uburundi bwavuze ko butakwemera ko ingabo zabwo zisigara muri Somalia ari nkeya,ariyo mpamvu bwafashe umwanzuro wo gukanga AU ko bugiye kuzikurayo zose, Somalia ikirwanaho.

Umuryango w’Abibumbye ndetse na Afurika yunze ubumwe bafashe umwanzuro wo kugabanya ingabo zisaga ibihumbi 20 zibumbiye muri AMISOM muri 2017,ariyo mpamvu Uburundi bwamenyeshejwe ko bugomba kugabanya ingabo 1000 mu ngabo zisaga ibihumbi 5400 bufite muri iki gihugu.

AU yavuze ko muri Somalia umutekano utangiye kugaruka ndetse hari ingabo za Somalia zatojwe na UN zikeneye guhabwa umwanya ngo zishyire mu bikorwa ibyo zize ariyo mpamvu ibihugu bifite ingabo muri AMISOM byategetswe kuzigabanya.

Abaminisitiri ndetse n’abagize inteko ishinga amategeko mu Burundi bashyigikiye igitekerezo cyo kuvana ingabo zose bafite muri Somalia aho bavuze ko ari agasuzuguro gusabwa kugabanya izi ngabo.

Kuwa kane w’iki cyumweru,umukuru wa SENA mu Burundi, Reverien Ndikuriyo yavuze ko kugabanya aba basirikare benshi muri Somalia byatuma bagenzi babo basigayeyo bahura n’ibibazo ariyo mpamvu bashaka kubakurayo bose.

AMISOM ivuga ko Uburundi aricyo gihugu cya kabiri gifite ingabo nyinshi muri Somalia nyuma ya Uganda ifiteyo ibihumbi 6,200.Ibindi bihugu bifite abasirikare muri Somalia ni Ethiopia, Djibouti, na Kenya.

Kuwa kane w’iki cyumweru nibwo Uburundi bwagombaga gukura abasirikare 200 muri Somalia,abasigaye kugira ngo umubare 1000 wuzure bakajya bavayo mu byiciro.

Uburundi bwababajwe ni uko bugiye guhomba amafaranga bwakuraga muri AMISOM,kuko yishyura umusirikare umwe w’Uburundi akayabo k’amafaranga 1,028 cy’amadolari ya US ku kwezi, angana na miliyoni 3 z’amafaranga y’Uburundi hanyuma Leta igakataho amadolari 200 kuri buri umwe.Aba basirikare bari bameze nk’isoko y’amadovize.

Uburundi bwinjizaga akayabo ka miliyoni zisaga 3 z’Amadolari ya USA buri kwezi,bwakuraga ku mishahara AMISOM ihemba Abasirikare babwo.Bumaze gutakaza abasirikare barenga 1000 baguye mu mirwano yo gucungira Somalia umutekano.

Uburundi bwavuze ko igitekerezo cyo kugabanya ingabo z’Abarundi muri Somalia ari akagambane k’u Rwanda na Pierre Buyoya wahoze ayobora iki gihugu.


Comments

sezikeye 23 February 2019

Nkurunziza ararangiye!!Ingabo yari afite muli Somalia niho yakuraga ama devises (US Dollars).Ndiwe nareka politike ngafata bibiliya, nkigana abayehova,nkajya mu nzira nkabwiriza ijambo ry’imana.Njya numva yiyita ngo ni umurokore.Politike ntijyana n’uburokore.
Kubera ko muli politike haberamo ibintu byinshi bibi.Ubu se yahakana ko atariwe ukuriye Imbonerakure zamaze abantu zibica mu Burundi?Niba ashaka kuba umukristu wuzuye,nave muli politike.