Print

Wa Mumalayika ufite amababa byavuzwe ko yavuye mu ijuru akagwa ku isi hatahuwe inkomoko y’aho yaturutse[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 February 2019 Yasuwe: 12350

Uyu muntu wavuye mu Ijuru akagwa hasi ,yaje mu ishusho ya Malayika ,yari afite amaguru asanzwe,umutwe,ariko afite amababa aguruka nk’nk’ibigendajuru bisanzwe n’amaboko nk’aya abantu batuye Isi ,mu myamabaro y’umweru cyane y’urwererane.

Gusa yaje mu Isura y’umuntu w’umugabo,abantu batandukanye barikanze bahuruza amahanga ,aho bamwe babanje gutinya kwegera uwo muntu w’Umumarayika doreko akigera ku Isi atanyeganyegaga na gacye.

Uyu muntu usa na Malayika waguse ku Isi mu myaka itatu ishize,hari nyuma y’aho ikigo cya NASA cyari kimaze gutangaza ko hari undI mubumbe wakwita indi Si, utuwe kandi ugaragaraho ibinyabuzima bitandukanye,ibyo bimwe byashimangiwe na bimwe byagiye bigwa ku Isi n’ubwo habayeho amwe mu mayobera y’aho umugabo w’Isura ya Malayika yaturutse.

Abantu benshi bahise bahinduka ngo kuko ari imperuka yegereje gusa amakuru agera kuri bamwe batuye Isi ahamya ko aya mafoto ya Malayika ari umushinwa witwa Sun Yuan hamwe na Peng Yu bayashyize ahagaragara kandi bagahamya ko atari malayika koko ahubwo ari ikiremwa bakoze ubwabo.


Comments

Kafé 25 February 2019

Abamarayika ni imyuka iba mu ijuru! Ntabwo mu ijuru hashobora kubamo ikintu gifite umubiri! Umva uko Bibiliya ivuga mu Baheburayo 1:14

"Mbese bose si imyuka ikora umurimo wo gufasha abantu, itumwa gukorera abazaragwa agakiza?