Print

Reba umunyamidelikazi w’uburanga washyize mu cyamunara ubusugi bwe ashakamo akayabo bituma ibyamamare muri politiki,abacuruzi,abakinnyi b’umupira n’abandi bamushetera[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 February 2019 Yasuwe: 4766

Mu cyamunara gikomeye cyatangiriye ku rubuga rwa internet rwitwa Cinderella Escorts,uyu mukobwa yavuze ko akiri isugi ndetse yifuza kugurisha ubusugi bwe kuri buri wese witeguye kumuha akayabo ka miliyari zisaga 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Benshi mu bagabo batandukanye bashituwe n’ubwiza budasanzwe bw’uyu mukobwa niko gutangira gupiganwa ndetse kugeza ubu amafaranga akomeje kwisuka.

Mahbuba yavuze ko yifuza kugurisha ubusugi bwe kugira ngo ashimishe nyina,amugurire inzu,amutembereze hirya no hino ku isi,ndetse amugurira ibintu by’agaciro akunda.

Yagize ati “Ndashaka kugurisha ubusugi bwanjye kuri Cinderella Escort kugira ngo nshimishe mama.Ndashaka kwigurira inzu na mama,tugire isi yacu,dutembere hirya no hino ku isi.Ndashaka kujya gutura muri USA kugira ngo nkomeze akazi kanjye ko kumurika imideli nkoranya n’ibigo bikomeye.

Amakuru ashimangirako uyu mukobwa afite icyangombwa yakuye kwa muganga kigaragaza ko akiri isugi ndetse yacyeretse abifuza kugurira ubusugi bwe kuri mudasobwa.

Urubuga rwa Cinderella Escorts rwatangaje ko icyamunara cyarangiye ndetse uyu mukobwa yatsindiwe n’umunyapoliti ukomeye wo mu mujyi wa Tokyo,atsinze umunyamategeko w’Umwongereza n’umukinnyi wa ruhago wo muri Bayern Munich.

Uyu munya Politiki watsindiye ubusugi bw’uyu mukobwa,yategetswe kuba yishyuye 10% by’amafaranga yatanze kugira ngo yerekane ko atari gukina mbere yo kujya gukodesha icyumba cya hoteli bazakoreramo imibonano mpuzabitsina mu Budage bwemera ubucuruzi bw’ibitsina ku mugaragaro.

Nyuma yo kugurisha ubusugi bwe,Mahbuba yatangaje ko yifuza umu sugar daddy babana akajya amuhemba ibihumbi 26 by’amapawundi ku kwezi.