Print

Oprah wari umugore wa nyakwigendera Katauti yatunguranye avuga uburyo yagize igikomere kubera gukundana n’umugabo atiyumvagamo mu mutima

Yanditwe na: Martin Munezero 24 February 2019 Yasuwe: 7523

Irene Uwoya uzwi nka Oprah wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti aherutse gutandukana mu mutuzo n’umuraperi Dogo Janja bari bamaze igihe gisatira umwaka barushinze.

Oprah uri mu bagore bakomeye muri sinema ya Tanzania, afite amateka yihariye mu buzima bw’urukundo. Yavuzweho gukundana n’abagabo batabarika muri Tanzania, ndetse yakundanyeho na Jaguar wo muri Kenya, ibyabo byarashyushye kugeza ubwo itangazamakuru rihishura ko bateguye ubukwe burapfa.

Mu kiganiro Irene Uwoya yagiranye n’ikinyamakuru Risasi Jumamosi yahishuye ko yagize igikomere ku bwo gukunda umugabo atiyumvagamo mu mutima, akaba yafashe umwanzuro ukomeye wo kuba aretse ibyo gukunda.

Yanze kugira izina avuga mu bo yakundanye na bo bose, gusa yagiriye inama abagore ko hatazagira ugwa mu ikosa nk’irye kuko bisiga igikomere kidakira mu mutima.

Yagize ati “Nshuti zanjye, nta kibabaza nko kurushingana n’umugabo utiyumvamo mu mutima. Ni ibintu bitera agahinda kadashira, byambayeho, niyo mpamvu nsaba buri wese gushaka uwo bashimanye. Niba ukeneye kwishima mu rugo rwawe biba byiza uhisemo uwo ukunda.”

Nta zina ry’umugabo Irene Uwoya yigeze avuga, gusa mu bo yabanye na bo bazwi harimo nyakwigendera Ndikumana Katauti n’umuraperi Dogo Janja baherukaga gukora ubukwe mu mwaka umwe n’igice bagahita batandukana.

Umubano wa Irene Uwoya na Janja wajemo agatotsi kuva muri Nzeri 2018, kugeza ubwo bafashe umwanzuro buri wese ajya kuba ukwe, ibyabo birangirira aho.


Comments

25 February 2019

Oprah, wahemukiye Katauti mu buryo bukabije, nuticara ngo usabe Imana ndetse n’umuryango wa Katauti imbabazi nta mahoro uzagira.

Ikindi, ugomba kureka uburaya no kutanyurwa kuko vagabondage sexuel no kutanyurwa bitera umuvumo utagabanyije, cyane ko uburaya butera kutanyurwa no kutanyurwa bigatera uburaya.Ni ibintu byombi bigendana.

Icara usenge, natwe tukwibuke mu isengesho uzakira Kandi umuvumo uzakuvaho,bitabaye ibyo n’ibyo utabonye uzabibona pe!