Print

Gicumbi : Umuganga wasambanyije umugore ari kumubyaza yakatiwe igifungo cy’imyaka 10

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2019 Yasuwe: 5168

Urukiko rwemeje ko ibyaha ubushinjacyaha birega Mutabaruka bimuhama, ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi n’ ihazabu ya Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000Frw).

Mutabaruka yahakanye iki cyaha yaregwaga avuga ko ibyo bintu ubushinjacyaha bumurega bidashoboka aho yemeje ko byaba ari amahano akomeye umuganga asambanyije umugore uri kubyara.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bifatika birimo n’ibimenyetso by’abahanga byapimwe ku mwenda w’imbere wari wambawe na Mutabaruka bigaragaza ko hariho amaraso y’uwo mubyeyi yabyazaga.

Kuwa 15 Gashyantare 2019 Mutabaruka yahamwe n’icyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu ya Miliyoni y’amafranga y’Urwanda (1.000.000Frw) nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha, bushingiye ku ngingo ya 197 y’Itegeko Ngenga n0 01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 ivuga ko iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi , igihano kiba kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi Magana atanu (500Frw) kugeza kuri Miliyoni imwe. (1.000.000frw).

Source:Bwiza.com


Comments

mazina 26 February 2019

Sex rwose yatwaye abantu.Ibi birakurikira inkuru iri hano y’umunyamakuru Fatty wafashe umwana w’imyaka 16,nyamara afite umugore.Nubwo abantu millions and millions bishimisha mu busambanyi,bajye bamenya ko icyo cyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.
Kwishimisha akanya gato bikazakubuza kubaho iteka,ni ukugira ubwenge buke.Biterwa nuko abantu basuzugura Imana kandi ntibemere UBUHANUZI bwayo dutegereje.Iyi si izaba paradizo nkuko bible ivuga ahantu henshi.Soma 2 Petero 3:13.Ariko Imana izabanza ikure mu isi abanyabyaha bose banga kumva nkuko Imigani 2:21,22 havuga.It is a matter of time.Abantu batita ku bintu byerekeye Imana,Bible ibafata nk’inyamaswa "zitagira ubwenge",zirira zikinywera gusa,zitegereje kubagwa.
Abantu bumvira Imana,nubwo nabo bapfa,izabazura ku Munsi w’Imperuka.Soma Yohana 6:40.


YANDEREYE Clemence 25 February 2019

Niyemere awunywe.ariko sinzi niba bishoboka gusambanya umugore uri kubyara niyo baguha amafaranga ngo ubikore