Print

Umupolisikazi yirukanwe ku kazi kubera igikorwa cy’urukozasoni yakoreye bagenzi be b’abagabo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2019 Yasuwe: 4410

Uyu mupolisikazi mukuru yateguye ikirori cyo gushimisha abagabo,arangije abazanira umumansuzi ababyinira yambaye ubusa bimuviramo kwirukanwa ku kazi.

Uyu mupolisikazi yatengushywe n’amashusho yashyizwe hanze n’umwe mu bapolisi bababajwe n’ibikorwa by’urukozasoni uyu mubyinnyi wari wambaye ubusa yabakoreye imbere,bituma uyu mugore wabiteguwe ahita yirukanwa igitaraganya.

Uyu mupolisikazi ukomeye mu gace kitwa Ulan-Ude,yirukanwe nyuma y’amasaha 24 iyi video igiye hanze ,aho yashinjwe gusebya igipolisi,agaha akazi uyu mubyinnyi wari wambaye ubusa bitemewe.

Benshi banenze iki gikorwa kigayitse cy’uyu mupolisikazi ndetse bavuga ko bidakwiriye ko abapolisi b’abagabo berekwa igikorwa cy’urukozasoni nk’iki.