Print

Pasiteri w’umunya Nigeria yafungiwe mu mujyi wa London azira kwigishiriza mu muhanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2019 Yasuwe: 1043

Uyu mupasiteri wafatiwe ku muhanda wa gari ya moshi w’ahitwa Southgate mu mujyi wa London kuwa 23 Gashyantare 2019,yabujijwe kubwiriza ku muhanda arabikomeza bituma ahita atabwa muri yombi.

Abapolisi babwiye uyu mupasiteri ko ari guteza urusaku,abima amatwi akomeza kubwiriza bagarutse nabo arababwiriza birabarakaza baramufunga.

Uyu mupasiteri yabwiye abapolisi ko adashobora kuva aha hantu hahurira abantu,atabwiye abantu ubutumwa bwa Yesu,bituma afungwa.

Uyu mupasiteri washinjwe kubangamira abantu,yanze kumva ubusabe bw’abapolisi kugeza ubwo bamwatse Bibiliya arabakanga bikomeye.

Amashusho y’uyu mupasiteri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga,benshi bajya impaka niba kwigishiriza ku muhanda ari icyaha, abandi bavuga ko aba bapolisi babangamiye uyu mupasiteri.