Print

Uyu mugabo yahamwe n’icyaha afungwa imyaka 39 kandi arengana none agiye guhabwa akayabo k’amamiliyoni y’impozamarira[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 25 February 2019 Yasuwe: 3929

Amakuru aturuka kuri CNN avuga ko mu 1978 aribwo Coley kuri ubu ufite imyaka 71 yahamijwe kwica Rhonda Wicht n’umuhungu we Donald wari ufite imyaka ine.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Umuyobozi w’Umujyi wa Simi Valley, Eric Levitt, yavuze ko aribwo umuntu agizwe umwere muri California nyuma y’igihe kirekire afunzwe.

Ati “ Nubwo nta mafaranga wabona ashobora kugira ibyo ahindura ku byabaye kuri Coley, gukemura iki kibazo nicyo kintu gikwiye twakorera Coley n’umuryango wacu”.

Mu 2017 nibwo Jerry Brown wari Guverineri wa California yahaye imbabazi Coley wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi, ndetse Urwego rushinzwe gutanga indishyi rumuha miliyoni ebyiri z’amadolari, aho yari yabariwe amadolari 140 kuri buri munsi mu minsi 13 991 yamaze afunzwe kandi arengana.

Nyuma y’aho ariko Coley yatanze ikirego, aho yemerewe miliyoni 21 z’amadolari arimo miliyoni 4.9$ azatangwa n’umujyi wa Simi Valley, andi akazatangwa n’ibigo by’ubwishingizi.

Uyu mugabo wari wahawe imbabazi yaje guhindurwa umwere nyuma y’uko abakora iperereza mu mujyi wa Simi Valley bavumbuye bimwe mu bizami by’amaraso (ADN) byakoreshejwe mu gucira urubanza Coley, mu 1980 urukiko rwari rwarategetse ko byangizwa.

Bavumbuye ko ikimenyetso gikomeye cyakoreshejwe mu guhamya Coley kwica bariya bantu babiri kiriho ADN y’abandi bantu, nyuma biza kwemezwa ko uwari ushinzwe iperereza kuri ibi byaha mu 1978 atabikoze uko bikwiye.