Print

Green Party irifuza ko ibyiciro by’Ubudehe byatangwa hagendewe ku mafaranga umuntu yinjiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2019 Yasuwe: 590

Mu kiganiro umuyobozi w’iri shyaka,Dr Habineza Frank yagiranye n’abanyamakuru yababwiye ko ibyiciro by’ubudehe bikwiriye kuvugururwa bikarenga kugendera ku mibare gusa ahubwo bigashingira no ku mushahara w’umuntu.

Yagize ati “Birakwiriye ko ibyiciro by’ubudehe bivugururwa kuko natwe twari twarabisabye ariko hagakwiriye kongerwaho igitekerezo gitandukanye no kuvuga ngo n’icyiciro cya 1,2,3 ahubwo bibe bishingiye no ku bukungu bw’umuntu.Niba umuntu yinjiza ibihumbi 100 ku mwaka abe yagira icyiciro ashyirwamo kijyanye n’ubukungu.

Umuntu uvuye ku bihumbi ijana kugera kuri miliyoni ku mwaka nawe tumuhe icyiciro,ndetse no kuva kuri miliyoni kugera kuri miliyoni 10 nabo bikaba uko.Bikaba ibyiciro bijyanye n’amafaranga ariko tukongeraho n’impamyabumenyi y’amashuli.Tukavuga tuti umuntu warangije amashuli abanza,ayisumbuye,kaminuza kuzamura tukabyitaho mu gukora ibyiciro bihamye ariko kandi ntibishingirweho ngo bibe byabuza umunyarwanda amahirwe yiwe,kuko mwabonye ko abana bagiye Babura amahirwe yo kwiga kubera ibyiciro ababyeyi babo barimo.Hakwiriye gukorwa ibyiciro by’ubudehe bishingira ku bushobozi umuntu afite.”

Dr Frank Habineza yavuze ko hari abanyarwanda babuze amahirwe kubera ko bashyizwe mu byiciro bitewe n’inzu bafite gusa hatarebwe amafranga binjiza n’ibindi.

Uretse iby’ubudehe,Green party irifuza ko ubushakashatsi bukorwa mu bintu bitandukanye bwajya bushyirwa mu binyamakuru abantu bose bakabubona,aho kubikwa abantu ntibabumenye.

Ku bijyanye n’ubuhinzi Green Party irifuza ko abahinzi babonerwa isoko rihamye ry’umusaruro wabo aho Dr Frank yavuze ko abahinzi basigaye bahunika umuceri wabo wabuze isoko kandi hari umuceri uturuka hanze ndetse asaba Leta kongera inganda zitunganya amata kugira ngo umusaruro wayo we kwangirika.

Green Party irifuza ko hanozwa umubano w’igihugu n’ibihugu bituranyi kugira ngo umusaruro wabaye mwinshi mu Rwanda ubashe kongera kugurishwa hanze nkuko byahoze kera aho gupfa ubusa.