Print

Impamvu itangaje ituma abagore batarabyara bicwa na kanseri mu buryo bworoshye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 February 2019 Yasuwe: 2711

Ubu bushakashatsi bwavuze ko 72 % by’abagore batarabyara baba bafite ibyago byinshi byo kwicwa na kanseri ugereranyije n’ababyaye.

Abahanga bagerageje kureba ku bongereza bangana na 1 ku ijana bahita bemeza uyu mwanzuro.

Aba bahanga bavuze ko benshi mu bagore iyo bashatse bagabanya kunywa ku gasembuye ndetse bataha kare kuko baba bahangayikishijwe n’abana babyaye mu gihe abagore bamwe mu batarabyara banywa bagakesha kuko nta byinshi biba bibahangayikishije.

Benshi mu bagore batarabyara nibo bisiga ndetse bagakora ibintu byangiza umubiri wabo bishobora kubaviramo kanseri,akenshi babikora bashaka ubwiza.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Klagenfurt muri Austria, buyobowe na Professor Paul Schweinzer,bwemeje ko abagore bafite abana badahura n’ibyago byo kurwara kanseri nk’abatabafite.

Umugore w’imyaka 70 utaragiye ku gise,aba afite amahirwe angana na 1,3 ku ijana byo kurwara kanseri mu gihe umugore wagiye ku gise kuri iyi myaka aba afite amahirwe angana na 0,4 yo kurwara iyi ndwara ikomeye.