Print

Chelsea yafatiye ibihano bikarishye umunyezamu Kepa wasimbujwe akanga kuva mu kibuga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2019 Yasuwe: 3079

Uyu munyezamu wababaje abafana ba Chelsea bakamusabira kwirukanwa,yafatiwe ibihano birimo gukatwa umushahara we w’icyumweru ungana n’ibihumbi 190 by’amapawundi.

Uyu munyezamu wahenze kurusha abandi bose ku isi ubwo yagurwaga akayabo ka miliyoni 71 z’amapawundi avuye muri Athletic Bilbao,yasabye imbabazi abafana nyuma y’umukino nyuma yo gushwana n’umutoza Maurizio Sarri mbere y’uko acibwa aka kayabo k’ibihumbi 190 by’amapawundi.

Maurizio Sarri wabeshye abanyamakuru ko nta kosa Kepa yakoze ndetse habaye kutumvikana ubwo yamusimbuzaga azi ko yavunitse,yagaragaye afite umujinya mwinshi nyuma yo gutsindirwa kuri penaliti ndetse biravugwa ko atabanye neza n’uyu munyezamu.

Amafaranga Kepa yaciwe,azashyirwa mu mishanga ya Chelsea irimo amashuli yigisha ruhago n’iyindi.

Mu butumwa busaba imbabazi umunyezamu Kepa yahaye abafana,yababwiye ko yakoze amakosa akomeye ndetse yiteguye kwakira igihano cyose yagombaga guhabwa n’akanama gashinzwe imyitwarire kamuciye akayabo.

Umutoza Maurizio Sarri yavuze ko yaganiriye na Kepa ndetse ikibazo cyabaye bagikemuye neza kuko habaye kutumvikana neza mu mukino hagati.




Kepa yafatiwe ibihano nyuma yo kwangwa gusimbuzwa