Print

Miss Mwiseneza Josiane yageze Nyabugogo ubuzima bwa benshi burahagarara barahurura bajya kumureba[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 February 2019 Yasuwe: 8239

Si ubwa mbere uyu mukobwa ahururirwa n’imbaga nyamwinshi y’abantu dore ko byigeze no kuba mu gihe we na bagenzi be bajyaga mu mujyi aho bari bagiye gukorerwa amasuku bitegura iminsi ya nyuma y’irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Ahandi ni igihe yari agiye muri Radio imwe iherereye mu isoko ryo mu mujyi rwa Gati,aho abantu bahuruye ndetse bikaba ngobwa ko bose binjira no muri Esanseri yari agiyemo ariko kubera ubwinshi bw’abantu yanga kugenda biba ngobwa ko bigoranye babagabanya kugira ngo Esanseri ibone kugenda.

Aya mashusho yafashwe n’umuntu utari umunyamwuga (non professional videographer) ubwo Mwiseneza Josiane yageraga muri gare ya Nyabugogo aho yahururiwe n’abantu benshi nkuko mubibona ku mafoto.