Print

Umwongereza yasanze ikiyoka kinini mu gikapu yari yajyanye gutemberera muri Australia [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2019 Yasuwe: 4534

Uyu mugabo wari yatembere muri Australia mu gace kitwa Queensland,yapakiye ibintu yari yatwaye muri uru rugendo rwe niko gusanga harimo inzoka yihishe mu rukweto.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Moira Boxall yageze iwe aturutse muri Australia,arebye mu kweto ze ahabona inzoka nini yari yihishe mu nkweto ye ayivana muri Australia.

Uyu mugabo yabanje kugira ngo ntabwo ari inzoka ya nyayo ahubwo abana be bashatse kumukanga,mu kureba neza abona n’inzoka ya nyayo.

Iyi nzoka yiyuburuye iri mu ndege ndetse uyu mugabo yabibonye ubwo yapakururaga imyenda ye yari yajyanye muri Australia.