Print

Reba amafoto yatumye Rayvanny bamushinja MUKOROGO n’uko yabasubije[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 February 2019 Yasuwe: 3701

Ibi byatangiye kuvugwa cyane ubwo yashyiraga hanze amafoto yambaye ikabutura yicaye muri studio za Times FM aho yari amaze kuganira n’umunyamakuru Lil Ommy.

Gusa Kuva mu cyumweru gishize, Rayvanny yibasiwe bikomeye bikomeye ku mbuga nkoranyambaga abantu abatari bake bamushinja ko yitukuje.

Mu kiganiro Rayvanny yahaye Ijumaa Wikienda, Rayvanny yabihakanye yivuye inyuma avuga ko usibye no kubikora atigeze anabitekereza kuba yahindura uruhu, Yagize ati “Mwa bantu mwe ibyo bintu birava hehe? Ab’Isi ntibajya babura icyo bavuga, urabizi hari amafoto nashyize ku mbuga nkoranyambaga nsa n’inzobe cyane mu gihe hari andi mafoto abantu basohora ugasanga ndi igikara. Ndakeka aho ariho abantu bahera bavuga ko nitukuje, ibyo si ukuri.”

Rayvanny ufite indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa “Tetema” ntabwo ahamanya nabavuga ko yitukuje.