Print

Neymar Jr yatangaje ikintu gikomeye akumbura kuri Lionel Messi bakinannye muri FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2019 Yasuwe: 4808

Uyu munya Brazil wavuye muri Barcelona mu mwaka wa 2017 aguzwe akayabo kataragurwa n’undi mukinnyi uwo ariwe wese ka miliyoni 198 z’amapawundi,yabwiye ikinyamakuru Esporte Espetacular ko Messi yamugiraga inama igihe cyose yabaga azikeneye ndetse yabaga uwa mbere wamwegeraga iyo yabaga akeneye ubufasha.

Yagize ati “Buri wese ndabimubwira ko igihe cyose nabaga nkeneye ubufasha,umuntu wa mbere mu ikipe wanyegeraga ari Messi,umukinnyi wa mbere ku isi, akampa ubufasha n’urukundo.Messi yari umuntu udasanzwe kuri njye nkiri mu ikipe ya FC Barcelona.”

Neymar yavuze ko ibyo gusubira muri Espagne bikomeye,ariko akumbura cyane Messi wamufashije kuva ku munsi wa mbere agera muri Barca kugeza ayisohotsemo.

Neymar yahishuye ko akigera mu ikipe ya FC Barcelona ijambo rya mbere Messi yamubwiye ari “Ndi hano kugufasha”,ndetse amusaba kutagira umuntu n’umwe atinya ndetse ko adakwiriye kugira isoni.