Print

Sanchi umunyamideliKazi wo muri Tanzania ufite ubwiza n’imiterere bidasanzwe yashyize hanze amafoto yateye ururondogoro igitsina gabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 February 2019 Yasuwe: 6175

Mu cyumweru gishize yashyize hanze amafoto atandukanye agaragaza umubiri we mu mwambaro umwegereye kandi mu gufi,uvuga ko yambara muri ubwo buryo kubera ko ikirere iyo gihindutse bituma nawe ashyuha bigatuma agomba kwambara imyenda idakurura ubushyuhe.

Yagize ati” akenshi impamvu nkunda kwambara impenure [ijipo ngufi] hari benshi tutabyumva kimwe gusa ntayindi mpamvu nuko hari igihe ikirere gihinduka bikaba ngombwa ko nambara imyenda idashobora gukurura ubushyuhe.”

Nyuma yo gutangaza ibi benshi batangiye kumushyigikira bamubwira ko yajya yambara uko abyifuza kuko ari uburenganzira bwe,mu gihe abandi bakomeje bamubwira ko ari umukobwa mwiza kandi kutambara iyo myenda byaba ari igihombo kuri we kuko ngo biri mu bintu bituma bamukunda cyane.

Twakwibutsa ko Sanchi ubusanzwe akora akazi ko kwamamaza imideli mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania na Kenya ndetse no hanze yaho.