Print

Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame yaganiriye n’umukecuru wifuje bikomeye guhura nawe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2019 Yasuwe: 4373

Uyu mukecuru utavuzwe amazina,akunda perezida Kagame cyane, ariyo mpamvu yasabye ko bahura kuri uyu munsi biramuhira.

Ubwo yamenyaga ko Perezida Kagame azasura akarere ka Nyamagabe,uyu mukecuru yasabye umukobwa we ko yakora ibishoboka byose akamufasha guhura bwa nyuma na perezida Kagame mbere y’uko apfa,uyu nawe abibwira abashinzwe gutegura urugendo rwa Perezida Kagame baramwemerera barahura aramusuhuza.

Mu mashusho yakwiriye hose,yagaragaje uyu mukecuru ari kongorera perezida Kagame bituma benshi bagira amarangamutima ndetse bibaza cyane icyo yamubwiraga.


Comments

Mimi 26 February 2019

Ubuse disi uyu mukecuru yamubwiraga iki koko