Print

Ubuhindi bwihimuye kuri Pakistan iheruka kwica abasirikare babwo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2019 Yasuwe: 2823

Ubuhindi bwarakajwe bikomeye n’aba basirikare babwo 40 bishwe mu gitero cy’ubwiyahuzi cy’inyeshyamba yo muri Pakistan,bituma bufata umwanzuro wo kugaba ibitero igitero ku birindiro by’inyeshyamba ziherutse kwica abasirikare babwo 40 mu Kashmir yabaye gateranya kuri ibi bihugu byombi.

Hategerejwe niba Pakistan nayo iraza gusubiza Ubuhindi gusa hari umwuka mubi ushobora kongera kubyara intambara hagati y’ibi bihugu bituranye byibitseho intwaro za kirimbuzi.

Ubuhindi bwemeje ko ingabo zabwo zirwanira mu kirere zagabye ibitero ku nyeshyamba za Pakistan,zitigeze zica cyangwa ngo zikomeretse umusivili n’umwe.

Leta y’u Buhinde yavuze ko yari ifite amakuru yizewe y’aho inyeshyamba zo mu mutwe wa Jaish-e-Mahammad ziherereye buhatera ibisasu

Umuvugizi w’igisirikare cya Pakistan witwa Maj-Gen Asif Ghafoor, yanditse kuri Twitter ko u Buhinde bwibeshye ko bwishe inyeshyamba za Pakistan kandi amabombe yabwo ntacyo yagezeho kuko yaguye mu gisambu ahantu hataba abantu,aboneraho gutangaza ko bazihimura ku Buhinde babutunguye.

Ibi bihugu byombi byaherukaga kurwana mu mwaka wa 1971 bapfa Kashmir ariko umwuka mubi wongeye gututumba.