Print

Uganda yasubije inyeshyamba 70 zahoze muri M23 iwabo muri RDC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 February 2019 Yasuwe: 1454

Aba basirikare bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 wakubiswe inshuro mu mwaka wa 2013,bo n’imiryango yabo burijwe indege basubizwa muri Congo bavuyemo bahunze amabombe yavuzaga ubuhuha mu birindiro barimo.

Izi nyeshyamba zisaga 70 n’imiryango yazo 10 zasubijwe muri RDC kuri uyu wa kabiri nyuma y’imyaka 5 zari zimaze zibera mu gihugu cya Uganda cyabahaye ubuhungiro.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda, Moses Kasujja yabwiye AFP ko aya makuru ari impamo ndetse igihugu cya Uganda cyiyemeje kubohereza muri RDC.

Yagize ati “Uganda yoherereje RDC inyeshyamba zigera kuri 70 zahoze mu mutwe wayirwanyaga wa M23 ku bushake.”

Yavuze ko bamwe mu bahagarariye umuryango w’abibumbye bari ku kibuga cy’indege cya Entebbe ubwo izi nyeshyamba zurizwaga indege.

Inyeshyamba za CNDP zigometse kuri Leta ya RDC bituma mu mwaka wa 2009 zishyirwa mu gisirikare cya Kongo.Mu mwaka wa 2012 zongeye kwigomeka zivuga ko amasezerano zagiranye na leta atubahirijwe bituma zishinga undi mutwe witwa M23.

Mu mwaka wa 2013 zagerageje kurwanya Leta ya RDC zifata umujyi wa Goma gusa mu mpera z’uyu mwaka zagabweho ibitero bikomeye n’ibihugu byiyunze bya UN,zikwira imishwaro zimwe zijya muri Uganda izindi zerekeza mu bindi bihugu bituranyi bya RDC.