Print

Abantu barwaniye mu bukwe barakomeretsanya bapfa ikirungo cyo mu nyama

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2019 Yasuwe: 3625

Mu magepfo y’u Buhindi mu ntara ya Telangana,ibyari ubukwe byahindutse imirwano ikazze ubwo abakwe n’abageni barwanaga bapfa ko mu nyama bahawe bahawe mu byokurya bya mu gitondo hatarimo ikirungo kiziryoshya gikunzwe cyane muri aka gace.

Iyi miryango yombi yarwanye biratinda,bakubitana intebe bituma abagera kuri 8 bakomereka bikomeye bajyanwa kwa muganga.

Ibi byokurya bya mu gitondo byateje akavuyo gakomeye,ntibyigeze biribwa n’abakwe kuko bavuze ko batekewe nabi bashora imirwano ikaze.

Umuryango wa Parveen wari wagiye gusabira umusore wabo,wari witeze ko uragaburirwa inkoko mu ifunguro rya mu gitondo,batungurwa no kubona bazaniwe inyama nazo zidakarangishije ikirungo cyiza niko gutangira guterana amagambo yabyaye intambara ikaze.

Ameze bari kuriraho yavunwe,hanyuma batangira guterana intebe bari bicayeho bituma abantu bamwe bakomereka bikomeye aho mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abagore n’abagabo bari kuvirirana