Print

Robertinho yatangaje ikibazo gikomeye afite mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2019 Yasuwe: 6998

Robertinho yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko agorwa cyane n’itegeko rya FERWAFA rimutegeka gukinisha abanyamahanga 3 gusa ku mukino, kuko afite abasore 4 b’abahanga barimo Michael Sarpong, Jonathan Da Silva, Mugheni Fabrice na Donkor Prosper,aba agomba gusiga umwe kuri buri mukino.

Yagize ati “Ntabwo binyoroheye nk’umutoza kuko bose ni abakinnyi beza ariko turi kugerageza kubikoraho. Rayon Sports ni ikipe ikina ishaka gutsinda buri mukino ari nayo mpamvu bisaba guhitamo abakinnyi neza."

Robertinho uri kwitegura guhangana na Sunrise FC kuwa Gatanu w’iki cyunweru,yavuze ko abakinnyi be bamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’imbaraga kubera ko buri munsi bakora Gym ndetse n’imyitozo y’imbaraga.

Ku ikipe ya Sunrise FC bagiye gucakirana,Rbertinho yavuze ko ifite abakinnyi bafite imbaraga n’ibigango kandi bafite b’inararibonye ariyo mpamvu yiteze ko uyu mukino uzaba ukomeye.

Nyuma y’imikino 17 ya shampiyona,Rayon Sports iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 37 inyuma ya APR FC ifite amanota 41. Sunrise FC ifite amanota 25 ikaba ku mwanya wa 6.



Robertinho yavuze ko agorwa n’itegeko rya FERWAFA rimutegeka gukoresha abanyamahanga 3 gusa


Comments

Charles 27 February 2019

Jonathan mwenewabo niwe muswa. Amureke akoreshe abasigaye nibo bahanga.