Kubera ko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rigiye gufungura mu kwezi gutaha,Gormahia iri kwitegura guha Rayon Sports inzandiko z’uko yifuza aba bakinnyi babiri bayifatiye runini.
Amakuru agera ku Umuryango ni uko Gormahia yamaze kwandikira uhagarariye Sarpong imumenyesha ko bamwifuza,igisigaye ari ukuvugana na Rayon Sports.
Rayon Sports yashegeshwe no kurekura abakinnyi bakomeye ubutitsa mu minsi ishize,bituma itakaza amanota menshi mu ntangiriro z’iyi shampiyona.
Ntabwo bizorohera Gor Mahia kubona aba bakinnyi Rayon Sports igenderaho,kuko nyuma yo kugera ku mwanya wa kabiri,yakaniye ishaka igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka bityo itakwemera kurekura abakinnyi igenderaho shampiyona igeze ahakomeye.
Micheal Sarpong amaze gutsinda ibitego 8 muri shampiyona ndetse amaze kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports kubera ubuhanga agaragaza.
Gormahia irifuza kugura Sarpong na Rutanga ba Rayon Sports
Wapi kbs nibihuha ntabwo aribyo kuko ikipe yacu ntabwo arinsina ngufi yokuzajya icibwaho amakoma, burigihe ahubwo nuko dufite abanyamahanga benshi iyo gromahia natwe twajya kuyiguramo umukinnyi.
Rwose mutubabarire tubagumane kuko muzi aho tuvuye ahubwo dufatanye kugura abandi buri wese mubakunzi ba rayon atange uko yifite nubwo cyaba igiceri cy’ijana