Print

Menya iby’urukundo ruri kuvugwa hagati ya Seburikoko na Antoinette uzwi nka Intare y’Ingore

Yanditwe na: Martin Munezero 27 February 2019 Yasuwe: 8558

Uwamahoro Antoinette uzwi nka Intare y’ingore, Siperansiya umaze imyaka 20 akina film mu Rwanda yavuguruje amakuru amuvugwaho ko ari mu rukundo n’umusore Niyitegeka bombi bagaragara muri film y’uruhererekane Seburikoko, yemeza ko amukunda bisanzwe ndetse yishimira iyo bahuriye muri film ko bakina yiyumva nk’aho amubereye umugabo bari mu rukundo.

Yagize ati”Ntakindi kibyihishe inyuma iyo dukina niyumvisha ko ari umugabo wanjye kandi nkabimukundira ariko iyo dusohotse ubuzima burahinduka".

Uwamahoro Antoinette yatangiye akina mu mafilime ye yiyandikiraga nka filime Umubyeyi Gito, Ishyari n’ishyano, Igihano cy’Ikinyoma, Ay’ubusa yakinanye n’abarundi n’izindi.

Nyuma yo gukora izi filime yaje no gukomereza muri filime z’abandi aho yagiye akina nk’akazi yahawe aho twavuga nka filime, Ruganzu ,Rugamba, Serwakira, Urugamba, Samatha, Intare y’ingore yanitiriwe izina ryayo, Urwobo rubi, Mpagaze he, Nyirangona, Mukadata, Giramata n’izindi. Kuri ubu Antoinette ni umwe mu bakinnyi b’imena ba filime y’uruhererekane Seburikoko ica kuri Televiziyo y’u Rwanda aho akina yitwa Siperansiya.

Antoinette yasoje atanga impanuro ku rubyiruko n’abagore muri rusange.Yasabye urubyiruko kwirinda kugendera mu kigare no kwigana imico y’ibyamamare b’i mahanga. Ababyeyi ngo ntibakwiye kwambara imyambaro migufi no kwitwara nabi imbere y’abana babo kuko bababigishwa ingeso mbi


Comments

Dumbuli 27 February 2019

uKURI KUVA MU BIGANIRO KANDI ABANTU BAKINANA UMUNSI KU WUNDI BARAKUNDANA BAKIYUMVANAMO CYANE NJYE NEMERA KO SEBURIKOKO YAKWIRENZA SIPERANSIYA BAKAJYA MU RUKUNDO NAHO NGO IYO BASHOTSE BIRAHINDUKA AHUBWO BIRAKOMEZA BIGAKOMERA UMUNTU NI UMUNTU AGIRA UMUSOMGA UMUSOGOTA AKAWUVURWA NUNDI NTA GITANGAZA DA.