Print

U Rwanda rurohereza icyogajuru mu kirere mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 February 2019 Yasuwe: 3309

Iki cyogajuru cy’u Rwanda cyiswe Icyerekezo, kiroherezwa mu isanzure muri iri joro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Gashyantare 2019.

Iki cyogajuru u Rwanda rurarara rwohereje mu kirere,kizifashishwa mu gukwiza internet mu mashuri nko ku kirwa cya Nkombo.

Iki cyogajuru gifite ubushobozi bwo koroshya itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda hose bityo Abanyarwanda bose bazungukirwa no gukora kwacyo kuko kizafasha muri gahunda zitandukanye zirimo n’iz’umutekano.

Kohereza iki cyogajuru birabera ku kirwa cy’u Bufaransa cya Guyane saa tanu z’ijoro kuri uyu wa gatatu.