Print

Luis Suarez yafashije FC Barcelona kunyagira Real Madrid igera ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2019 Yasuwe: 1707

FC Barcelona imaze imyaka 4 yikurikiranya itwara Copa Del Rey,yasuzuguriye bikomeye ikipe ya Real Madrid ku kibuga cyayo, iyihatsindira ibitego 3-0,byiyongera kuri 5-0 yaherukaga kuyitsinda muri La Liga.

Real Madrid yakinnye umukino mwiza mu gice cya mbere,yatengushywe bikomeye na ba rutahizamu bayo barimo Vinicius Junior wabonye amahirwe menshi yo gutsinda ibitego ariko ayapfusha ubusa.

Real Madrid yabonye uburyo bwinshi imbere y’izamu burimo uburenga 3 Vinicius Junior wigaragaje cyane muri uyu mukino yabonye, umupira awutera hejuru,bwiyongera ku bwa Karim Benzema wananiwe gutsinda asigaranye n’umunyezamu Ter Stegen ndetse na Vazquez.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Real Madrid yakabaye yarangije umukino mu gice cya mbere,yahuye n’uruva gusenya ku munota wa 50,ubwo Luis Suarez yafunguraga amazamu ku mupira mwiza yahawe na Ousmane Dembele wari umaze gukora counter attack wenyine.

Real Madrid ikimara gutsindwa iki gitego yahise yongera kotsa igitutu cyane Barcelona ibifashijwemo na Vinicius Jr wagoye bikomeye ba myugariro ba FC Barcelona barimo Pique na Nelson Semedo yacengaga buri kanya,gusa kurangiriza mu izamu byari ikibazo kuko Benzema na Vazquez bagombaga kubon ibitego bari basinziriye.

FC Barcelona yongeye kubona icyuho ku munota wa 69 ubwo Ousmane Dembele yazamukanaga umupira wenyine,awuhindura imbere y’izamu ashaka kuwuha Suarez ngo arangirize mu izamu,myugariro Raphael Varane aritsinda.

Real Madrid yahise icike intege bikomeye bituma ku munota wa 73,Casemiro ategera mu rubuga rw’amahina rutahizamu Luis Suarez,ahabwa penaliti yinjije neza cyane asuzuguye bikomeye umunyezamu Kaylor Navas.

Real Madrid yari yabashije kwihagararaho mu mukino ubanza inganyiriza igitego 1-1 ku kibuga Camp Nou,yanyagiwe ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura biyibuza kugera ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey iherukaho mu mwaka wa 2014.

Real Madrid iracyafite andi mahirwe yo kwihimura kuri FC Barcelona imaze kuyigarurira cyane,kuko bafitanye umukino wa shampiyona kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 02 Werurwe 2019.

FC Barcelona igomba kuzahurira ku mukino wa nyuma wa Copa del Rey n’izatsinda hagati ya Valencia na Real Betis zihurira mu mukino wo kwishyura kuri uyu wa kane, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino ubanza.





Comments

FMS 28 February 2019

Suarez turakwemera ibyo wakoze waturaje neza uzabisubiremo no kuwa 6 muri LA LIGA wongere uyikubitire uwabo mu rugo...............Barcaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee