Print

Uwahoze ari umunyamategeko wa Donald Trump yamenye amabanga menshi ye arimo ibitutsi yatutse abirabura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2019 Yasuwe: 1850

Cohen yabwiye inteko ya US ko Trump ari umutubuzi,umujura ndetse yamunzwe n’irondaruhu aho yavuze ko yigeze kumubwira ko abirabura batamutoye ari ibicucu.

Cohen washwanye na Donald Trump bitewe ahanini n’ amafaranga uyu munyamategeko yishyuye umukinnyi wa filimi z’urukozasoni,Stormy Daniels,yavuze ko iyo yabaga ari kumwe na Donalr Trump yamubwiraga amagambo mabi ku birabura.

Yagize ati “Mfite isoni kuba naramenyanye na Trump.Agira irondaruhu,ni umutubuzi ndetse ni n’umujura.

Umunsi umwe yambajije kumubwira igihugu kiyobowe n’umwirabura kitari umwanda.Icyo gihe Barack Obama yayoboraga US.Ubwo twarimo dutemberera mu gace kababaye ko muri Chicago,yambwiye ko abirabura aribo bakwiriye kubaho muri ubwo buzima bubi.Yambwiye ko abirabura aribo bonyine batazamutora kuko ari ibicucu cyane.”

Cohen yavuze ko Donald Trump ariwe wamutegetse kwishyura umukinnyi wa filimi z’urukozasi Stormy Daniels akayabo k’ibihumbi 130 by’amadolari kugira ngo aceceke ntazashyire hanze ubusambanyi bakoze aho ngo yamusabye kubeshya umugore we Melania igihe cyose azaba agize icyo amubaza.

Cohen yavuze ko Donald Trump yari afitanye gahunda n’Uburusiya mbere y’amatora nubwo we ahakana ko nta kintu na kimwe bavugana.

Cohen yavuze ko yicuza kuba yarakoze byinshi mu kurengera inyungu za Trump no kumushyigikira mu mafuti ndetse avuga ko bimutera ikimwaro.



Cohen wahoze ari umukozi wa hafi wa Trump yamenye amabanga ye