Print

Ibiganiro bya Donald Trump na Kim Jong Un ntacyo byagezeho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 February 2019 Yasuwe: 1200

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Donald Trump yaganiriye na Kim Jong Un perezida wa Koreya ya ruguru,bahuriye mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam, ariko ibiganiro byabo ntacyo byagezeho.

Ibiganiro by’aba baperezida b’ibihangange byari bigamije guhagarika ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuza bikorwa na Kim Jong Un ,ariko uyu mugabo uyobora Koreya ya ruguru yabwiye Trump ko atahagarika gukora ibitwaro bya kirimbuzi burundu.

Perezida Donald Trump yabwiye abanyamakuru i Hanoi muri Vietnam ati "Byatewe n’ibihano twabafatiye. Bashakaga ko ibihano byose tubikuraho kandi ntitwabikora.”

Ibi bihugu byombi byari byitezwe ko biza kumvikana ku guhagarika ikorwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi byo muri koreya ya ruguru ariko byarangiye aba bakuru b’ibihugu batumvikanye.

Trump yavuze ko nta gahunda yo kuzongera guhura na Kim Jong Un mu nama ya 3 nyuma yo kunanirwa kumvikanira mu mujyi wa Hanoi.