Print

Nyanza:Urubanza rw’Abayisilamu 40 bashinjwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba ku isi rwasubitswe

Yanditwe na: Martin Munezero 28 February 2019 Yasuwe: 1887

Umucamanza wayoboye uru rubanza yavuze ko isubikwa ry’urwo rubanza ryatewe n’uko batashoboye kubona umwanya uhagije wo kunononsora umwanzuro wa nyuma w’urubanza.

Ubwo abaregwa bamaraga kugera mu cyumba cy’iburanisha, umucamanza yahise asoma umwanzuro w’uko urubanza rwongeye gusubikwa ku mpamvu yavuze ko abakurikiranywe ari benshi, ko urukiko rutabonye umwanya uhagije wo kurangiza dosiye zose no kwandika umwanzuro wa nyuma w’urubanza.

Uru rubanza rwari rwasubitswe bwa mbere mu mpera z’ukwezi kwa cumi na kabiri k’umwaka ushize wa 2018, nabwo umucamanza atanze impamvu zo kubura umwanya wo kurangiza dosiye kubera ubwinshi bw’abaregwa.

Ni urubanza rwashyizwe mu muhezo rugitangira ku mpamvu umushinjacyaha yagaragazaga ko zishingiye ku mpungenge z’umutekano w’igihugu.

Ibyaha bakurikiranyweho birimo iby’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, no gushishikariza abandi kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Umushinjacyaha yavugaga ko hari bamwe bafotowe ku kibuga cy’indege bashaka kwerekeza mu bihugu bya Syria na Iraq ngo gufasha umutwe wiyitirira leta ya kisilamu ndetse ngo hakaba hari n’abandi bafatanywe amafaranga menshi ngo bakaba bari bashinzwe gushakisha urubyiruko no kurwigisha amahame y’imitwe y’iterabwoba ya Al-Shabaab na Boko Haram.

Umucamanza akaba yavuze ko uru rubanza – rwiswe urwa Fundi Salim na bagenzi be rugomba gusomwa tariki ya 22 werurwe 2019.

Aba bakurikiranwe bakaba bagaragaye mu cyumba cy’urubanza nta mwunganizi bafite ndetse akaba nta n’umushinjacyaha wigeze agaragara mur’icyi cyumba cy’urubanza.


Comments

sezibera 2 March 2019

Ikibabaje nuko abaslamu bica abantu barangiza bakavuga ngo "Allah Akbar".Mu mahame yabo,kwica umuntu utari umuslamu ngo uba ukoreye Imana.Nkuko amateka abivuga,Umuhanuzi wabo,Muhamadi,yabategekaga kwica umuntu wese wanze kuba umuslamu.Nyamara Imana isaba abantu bayumvira "gukundana",ikababuza kurwana.Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo ahantu dusengera.Soma 1 Yohana 4:1.Ndetse Imana ivuga ko iyo wanze gusohoka mu dini ry’ikinyoma,uba uzarimbukana n’iyo dini ku munsi wa nyuma.