Print

Wa mukobwa w’ikizungerezi washyize ubusugi bwe mu cyamunara ku kayabo k’Amamiliyoni bwegukanwe n’umunyapolitiki[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 February 2019 Yasuwe: 7274

Inkuru y’uyu munyamideli yavuzwe cyane mu mwaka ushize, Mahbuba Mammadzada yavuze ko uzatsindira ubusugi bwe akishyura ayo cyamunara icyeneye bazaryamana abe ari we umena agaseke ke hanyuma bazengurukane ibihugu bitandukanye ku isi kandi aherekejwe na nyina.

Mu cyumweru gishize nibwo urubuga rwa Cinderella Escorts rwatangaje ko icyamunara cyarangiye ndetse uyu mukobwa yatsindiwe n’umunyapoliti ukomeye wo mu mujyi wa Tokyo, atsinze umunyamategeko w’Umwongereza n’umukinnyi wa ruhago wo muri Bayern Munich.

Nkuko bitangazwa na dailymail, ngo uwegukanye uyu mukobwa mbere yo gutera akabariro harabanza gukorwa ibizamini asuzumwe koko niba yari akiri isugi, gusa ntumbaze uko bizagenda mu gutanga ubusugi naramuka atewe inda.

Amasezerano kandi avuga ko izi miliyoni yishyuwe agomba 20% y’umukomosiyoneri wanamurindaga.


Comments

mazina 1 March 2019

Ibi byose bijye bitwereka ko turi mu minsi y’imperuka nkuko Bible ivuga.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Byaba byiza uhasomye.


1 March 2019

iriya mali burya ihenda bugeze aho mugihe abandi birirwa bayitangira ubusa! !!!abakobwa bashaka cash biyumvire bamenye ko bafite ubutunzi, bibitseho batabizi


bikote 1 March 2019

Yampayinka,ko numva komisiyoneri arise uzarya menshi kandi nyamukobwa ariwe bagaramitse akaga karagwira ifranga rizarikora