Print

Uburundi bwategetse abasirikare babwo kuguma muri Somalia ku ngufu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2019 Yasuwe: 3984

Aba basirikare 600 bari bamaze kuzinga ibyabo bitegura gutaha,bahita bakubitana n’itegeko rivuye I Bujumbura ko badakwiriye guhirahira ngo burire indege ibacyura mu rugo ndetse ibasaba kuguma muri Somalia byanze bikunze.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe na UN bari bategetse ko aba basirikare b’Uburundi baba bavuye muri Somalia bitarenze taliki ya 28 Gashyantare 2019,ariko uyu munsi baracyari muri iki gihugu ndetse ngo Nkurunziza yababwiye ko bagomba kuhaguma.

Leta y’Uburundi yasabye AMISOM ko mbere y’uko aba basirikare 600 bataha,hakorwa inama idasanzwe yo kubumvisha impamvu bafashe icyemezo cyo kwirukana abasirikare b’Uburundi babwinjirizaga akayabo ka miliyoni 18 z’amadolari buri kwezi.

Guhera kuri uyu wa Gatanu,izi ngabo 600 z’Uburundi ziratangira kwishakira ibyo kurya n’ibindi zikeneye kuko AU nta kintu na kimwe irongera kubaha.

Uburundi bwasabwe kugabanya ingabo 1000 muri 5,400 zayo ziba muri Somalia,bibabaza cyane Leta y’iki gihugu cyahabwaga amafaranga menshi aturutse muri UN kubera izi ngabo.

Abasirikare 400 bamaze gutaha mu Burundi guhera kuwa 21 Gashyantare 2019,ariko aba 600 ba nyuma Uburundi bwanze ko bataha.

AU yabwiye Uburundi ko umusirikare wabwo urakomereka muri aba 600 bagombaga gutaha ntacyo ibazwa ndetse yongera kwibutsa ko aba basirikare bakwiriye kuva muri Somalia byihutse.


Comments

mutima marius 1 March 2019

Ubwo iyo leta iriho koko? Umuntu bamubwiye gucyura abantu be ikibazo kiba kirihe, none baziga ko bazagarira amahoro ntibatahe? Leta yuburundi ntabwo iriho, nabaswa gusa, ingabo zitagira umutware


1 March 2019

Yemwe ni akumiro!! Abantu benshi nyamara bafitemo ibibazo byinshi bakaba batavia ahari!!


gakuba 1 March 2019

Akumiro namavunja wamugani ubwo barafata, agace kamwe bagashingemo ibendera ryuburundi, ga icyo nibaza Somalia se ni ntara yuburundi aliko abarundi manayanjye, uziko nigitambambuga kutagira ubwenge nkubu*