Print

Amakipe menshi yo hanze y’u Rwanda yatangiye gushaka Hakizimana Muhadjiri wa APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2019 Yasuwe: 3790

Hakizimana Muhadjiri watowe nk’umukinnyi w’umwaka mu mwaka w’imikino ushize,arifuzwa n’amakipe arimo Zesco United yo muri Zambia,Gor Mahia yo muri Kenya ndetse n’ikipe yo muri Qatar itaramenyekana izina.

Muhadjiri yagiye yibazwaho na benshi kuba ari umwe mu bakinnyi beza mu Rwanda mu myaka 5 ishize ariko akaba atarambagizwa n’amakipe,ariko biravugwa ko uyu mwaka w’imikino ushobora kuba uwa nyuma akiniye APR FC.

Muhadjiri umaze imyaka 2 mu ikipe ya APR FC ari mu bakinnyi igenderaho,arifuzwa n’ikipe ya Zesco united ikomeye muri Zambia ihora mu mikino nyafurika kugira ngo ayifashe kwegukana ibikombe.

Benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bahora bifuza ko uyu musore yakwerekeza hanze y’u Rwanda kugira ngo ahindure imyitwarire ye idahwitse cyane ko akunze gufatirwa ibihano na APR FC.

Ntawashidikanya ko Hakizimana Muhadjiri ari umwe mu bakinnyi 5 bakomeye mu Rwanda,ariyo mpamvu amakipe arimo iyi Zesco United,Gormahia yo muri Kenya n’ikipe yo muri Qatar bivugwa ko zose zimushaka.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko hari imwe muri aya makipe yamaze kwandikira APR FC kugira ngo ibagurishe uyu mukinnyi gusa turacyabikurikirana neza.


Muhadjiri yabengutswe n’amakipe akomeye yo hanze y’u Rwanda