Print

Umukobwa w’uburanga yaciye ibintu kubera kwigamba ko yaryamanye n’igihangange James Harden kizwiho kugira ubwanwa bwinshi cyane [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2019 Yasuwe: 4358

Woods uherutse gusenya urugo rwa murumuna wa Kim Kardashian witwa Khloe Kardashian n’umugabo we Tristan Thompson babyaranye umwana,nyuma yo kumugusha bagasambana yongeye guca ibintu atangaza ko yasambanye na James Harden nawe wigeze gukundana na Khloe.

Woods wazamuwe mu byo kumurika imideli n’umuryango w’aba Kardashians by’umwihariko uyu Khloe,yaramuhemukiye bikomeye agusha umugabo we barasambana,uyu Khloe ahita atandukana na Tristan Thompson bari bamaze umwaka bakundana ndetse banabyaranye umukobwa witwa True.

Woods w’imyaka 21 akomeje gutangaza abantu kubera ukuntu yatangiye kwishora mu busambanyi n’ibyamamare bikina Basketball ndetse agasenya ingo z’abandi.

Jordyn Woods yavuze ko yasambanye na James Harden,umunsi umwe nyuma yo gusambana na mugenzi we Tristan Thompson nawe ukina muri NBA ubwo yari umugabo wa Khloe.

Ikinyamakuru The Blast cyatangaje ko uyu mukowa Woods yari asanzwe aziranye na James Harden kuko yagaragaye mu kirori cye cya All stars.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Woods ariwe wabwiye inshuti ze ko yasambanye na James Harden kuwa 18 Gashyantare 2019 bahuriye mu mujyi wa Los Angeles, zirangije zirabikwirakwiza.

Khloe yababajwe bikomeye no kuba uyu mukobwa Woods yaramusenyeye urugo kandi ariwe wamuzamuye mu bijyanye no kumurika imideli akamushyira muri kompanyi ya Kardashians.