Print

Umufana ukomeye wa Rayon Sports Rwarutabura bari bamukuyeho iyo kotsa ubwo yageragezaga kubyinisha Marina[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 March 2019 Yasuwe: 12865

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare Rwarutabura uzwi mu bafana bakomeye ba Rayon Sports, bari bamukuyemo iyo kotsa yihaye kujya kubyinisha Marina.

Hari mu gitaramo cyahuje abahanzi batandukanye bataramiyemo abatuye i Musanze.

Abahanzi batandukanye basusurukije abantu benshi bari bahuriye muri Stade Ubworoherane iri mu mujyi wa Musanze, Marina ageze ku rubyiniro ni bwo Rwarutabura yari ahuye n’akaga.

Marina yageze ku rubyiniro abyinisha umubyimba ari nako azunguza ikibuno bikarangaza benshi mu bari aho, hari aho yageze asaba ko umusore yamubyinisha, hazamuka umwe barabyinana.

Marina ari kubyina ni bwo Rwarutabura yuriye urubyiniro nk’iya gatera ashaka kubyinisha uyu muhanzikazi,ahageze abari bashinzwe umutekano bari bamurabye ivu, bahamukura nabi kuko nta wari umuhamagaye.

Iki gitaramo cyahuje abahanzi batandukanye nka Butera Knowless, Riderman, Social Mula, Dream Boys, Marina, Igor Mabano na Sintex.