Print

Umugore wihinduye umugabo yiciye imoko z’amabere kugira ngo ase nk’ikivejuru [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 March 2019 Yasuwe: 4934

Uyu mukobwa w’imyaka 33,yihinduye igitsina yigira umugabo ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko,ariko kuri ubu yavuze ko nta gitsina yifuza kwiyitirira ahubwo ashaka kubaho nk’ikivejuru.

Uyu mukobwa ukora akazi ko kwakira abakiliya muri salon de Coiffure,yikuyeho imoko arangije yiyogoshesha ibitsike byose kugira ngo ase nk’ikivejuru.

Uyu mukobwa uvuga ko umubare 333 ariwe w’amahirwe ye,yasabye abantu ko batajya bamwita umuntu ahubwo bajya bamwita ikintu kuko ashaka kuba nk’ikivejuru (alien).

Uyu mukobwa yagize ati “Sinifuza kwitwa umuntu.Sindi umuntu ndetse sinashobora kubisobanurira abantu.Numva naraturutse ku yindi si.Ndababara iyo umuntu iyo umuntu ampaye igitsina runaka.kuri njye mbona ndi ikivekuru kitagira igitsina.”

Umuryango w’uyu mugore wababajwe n’uyu mwanzuro w’uyu mukobwa wo kwigira ikivejuru nubwo bari bamwemereye guhindura igitsina akigira umugabo.