Print

Umukobwa yarize cyane nyuma yo guhura n’umukinnyi N’golo Kante yihebeye [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2019 Yasuwe: 5891

Kuwa Kane w’iki cyumweru nibwo itsinda ry’abafana ba Chelsea ryemerewe kureba imyitozo yo kuwa Kane w’iki cyumweru bifasha Telamsile Dlamini guhura na N’Golo Kante akunda cyane,akimubona byaramurenze ararira.

Nyuma y’imyitozo,nibwo abakinnyi bahuye n’aba bafana,Dlamini ahita ajya guhobera N’golo Kante uzwiho kwicisha bugufi no gucisha make mu bakinnyi ba ruhago ku isi.
Telamsile Dlamini w’imyaka 21, yabwiye TV ya Chelsea ko guhura ari kimwe mu bintu bishimishije yabonye mu buzima bwe ndetse atazigera abyibagirwa.

Yagize ati “Uyu munsi ni umwihariko kuko nahuye n’umukinnyi nkunda cyane,N’golo Kante.Sinizeraga ko ngeze ku kibuga cy’imyitozo cya Chelsea,numvaga atari njye ndi kurota ariko yari njyewe.”

N’golo Kante uherutse kongera amasezerano muri Chelsea ni umwe mu bakinnyi bakundwa n’abafana kubera ukuntu yitwara neza mu kibuga ndetse no kwicisha bugufi ahorana.