Print

Thibaut Courtois watandukanye n’umugore we bafitanye abana babiri yamusimbuje umunyamakurukazi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2019 Yasuwe: 2656

Courtois watandukanye na Marta atwite inda y’imvutsi y’umwana we wa kabiri mu mwaka ushize,yamaze kubona undi mukunzi nawe watandukanye n’umukinnyi wa Tennis witwa Feliciano Lopez.

Courtois ukunda kuvugwaho ingeso yo gushurashura,yafotowe ari kumwe n’umunyamakuru wo kuri TV Alba Carrillo,bituma byinshi mu binyamakuru bicika ururondogoro.

Alba Carrillo w’imyaka 32 watandukanye na Lopez bari bamaze imyaka 3 babana mu mwaka wa 2017,yamusimbuje Courtois nawe wari umaze igihe kinini nta mukunzi.
Alba Carrillo yabwiye abafana be ko we na Courtois ari inshuti gusa bari kugenda bamenyana biruseho.

Courtois yamenyanye n’uyu munyamakurukazi umaze gutandukana n’abagabo 2 kuri noheli y’umwaka ushize,none urukundo rwabo ruri kugenda rukura.

Muri Mata umwaka ushize nibwo Courtois yatangaje ko atagicana uwaka n’uwari umugore we Marta Dominguez,bari bafitanye umwana w’umukobwa ndetse anatwite inda y’imvutsi bituma benshi bamwibasira bamuziza kubabaza umugore utwite.

Courtois yavuzweho ubushurashuzi kuko abakobwa benshi barimo uwitwa Delaney na Jeny Sanchez bavuze ko basambanye kandi icyo gihe yari afite umugore.





Courtois ari mu rukundo n’umunyamakurukazi witwa Alba


Comments

mazina 3 March 2019

Nibe no muli Africa.Mu Burayi abashakanye bahora batandukana.Hafi ya bose ntibatera igikumwe.Babana mu rwego rwo "kwishimisha" gusa.Hashira igihe gito bagatana.Ibyerekeye Imana ntuzabibabaze.Biberaho nkaho nta Mana ibaho.Uretse ko n’abavuga ko bayemera cyangwa abiyita Abakristu hafi ya bose,bayihakanisha ibikorwa byabo bakora kandi Imana ibitubuza (ubusambanyi,gukunda cyane ibyisi ntibashake Imana,ruswa,etc...).Bene aba bose basuzugura Imana,izabakura mu isi ku munsi w’imperuka nkuko Imigani 2:21 havuga.