Print

Kirehe FC ihagamye APR FC mu mukino Muhadjiri yahushije Penaliti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2019 Yasuwe: 3377

APR FC yagiye gukina uyu mukino iziko bakeba bayo Rayon Sports na Mukura VS zatsinze imikino yazo,yananiwe gutsinda ngo ikomeze izanikire inganya na Kirehe FC 0-0.

Umutoza mushya wa Kirehe FC,Sogonya Hamissi uzwi nka Kishi,yayifashije guhagama APR FC mu mukino we wa mbere nk’umutoza w’iyi kipe.

Mu gice cya mbere cy’umukino APR FC yabonye amahirwe menshi arimo na Penaliti,ku munota wa 34,yahushijwe na Hakizimana Muhadjiri,wayiteye umunyezamu Mutabazi Jean Paul akawukuramo.

APR FC ibura kapiteni wayo Migi irindiriye Rayon Sports ziri kuyirya isataburenge ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 40,mu gihe yo iri ku isonga n’amanota 42.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze:
As Kigali 2-1 Marines
Kirehe 0-0 APR FC
Musanze 2-1 Muhanga