Print

Umusore w’Umunyarwanda wari ugiye gukorera ubukwe muri Uganda n’abari bamuherekeje ibyo bahuriye nabyo ku mupaka wa Gatuna ni agahomamunwa

Yanditwe na: Martin Munezero 2 March 2019 Yasuwe: 13492

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko uyu musore n’abamuherekeje bari mu modoka ya Kompanyi Modern Coast yavaga i Kigali yerekeza Gatuna kuwa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2019. Aba bageze Gatuna saa yine za mugitondo.

Nyuma y’amasaha ane aba bari bakiri ku mupaka basaba abashinzwe abinjira n’abasohoka kubareka bakajya muri Uganda.

The East African itangaza ko byageze saa munani zo ku gicamunsi bisi yari itwaye uyu musore n’abari bamuherekeje ikemererwa gukomeza urugendo ariko aba ntibemererwe gukomeza urugendo rwabo.

Iyi modoka yakomeje urugendo irimo abantu batanu gusa nabo batari Abanyarwanda kandi ubusanzwe itwara abantu 45. Ni nyuma kandi yo guhindura umushoferi wari utwaye kuva i Kigali, hagatwara mugenzi we w’Umunyakenya.

Iki kinyamakuru kivuga ko abagenzi bose batabashije gukomeza bashatse uko basubira i Kigali.

Twabibutsa ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera ahetutse kwihanangiriza Abanyarwanda ngo bareke ingendo zijya Uganda, ubwo yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa twitter, yatangaje ko bafashe umwanzuro wo gusaba Abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo. Ni ku nshuro ya mbere mu buryo bweruye ubuyobozi bw’u Rwanda buburiye abaturage bubasaba guhagarika ingendo bagirira muri Uganda.

Dr Richard Sezibera uburira abanyarwanda kuterekeza Uganda

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.