Print

Umupolisikazi wo muri Ghana ufite ubwiza budasanzwe yatitije imbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 March 2019 Yasuwe: 19468

Uyu mupolisikazi yatumye benshi bacika ururondogoro bavuga amagambo nk’aya abagombozi kubera ubwiza bwe ndetse bose bavuze ko ariwe mupolisikazi ufite uburanga kurusha abandi muri Ghana.

Uyu mupolisikazi yifotoje yambaye imyenda y’akazi y’umukara ndetse n’iy’umweru bituma abafana be batandukanye bamubwira amagambo yo kumutaka.

Gafotozi wafotoye aya mafoto yayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ndetse avuga ko uyu mugore ari umupolisikazi ndetse benshi barabyemeza kubera imyenda y’akazi yari yambaye.

Amazina y’uyu mupolisikazi ntiyigeze amanyekana ndetse ntibizwi neza niba ari umupolisikazi cyangwa atari we gusa benshi ntibabitinzeho kubera ko yari yambaye imyenda y’abapolisi ba Ghana.

Benshi mu bakunze aya mafoto y’uyu mupolisikazi babajije amazina ye kugira ngo bamumenye kurushaho nyuma yo gutangarira ubwiza bwe.



Comments

gatare 2 March 2019

Ariko burya ubwiza,c’est relatif.Jye ndabona atari mwiza cyane.Ikibazo nuko abakobwa n’abagore benshi beza biyandarika mu busambanyi,aho kwitura Imana bayishimira bagakora ibyo idusaba.Gusa tujye twibuka ko Ubwiza n’Ubusore (youth) ari ubusa.Turabisiga tugasaza ntihagire uwongera kutureba.Imana isezeranya abayumvira ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta muntu uzongera gusaza,kurwara cyangwa gupfa.Niyo mpamvu abantu bazi ubwenge,aho kwibera mu byisi gusa,bashaka Imana cyane kugirango bazabe muli paradizo.Urugero ni bariya bantu bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.